Update Ingabo z’uburundi zagaragaye zigeze I Rusheberi zihunga

by moses
0 comment

Ingabo z’u Burundi zabarizwaga mu duce twa Kitshanga, Mweso na Nturo nyuma yo guhunga zikagenda ntacyo zijyanye zagaragaye I Rusheberi mu birometero 11 uvuye mu mujyi wa Masisi, aho bita Masisi zone, bananiwe kandi bigaragara ko bafite inzara rwose.

Izi ngabo zatangiye guhunga ubwo imirwano yari ikaze ku nturo aho zo zahise zikuramo akazo karenge dore ko iyi mirwano n’ubusanzwe itabahiriye, bityo bahitamo gukizwa n’amaguru.

Ibi bibaye nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare  Koroneli Floribert Ntibiyeretse rivuga ko abasirikare b’u Burundi nta mirwano bigeze binjiramo, ndetse agashinja inyeshyamba za  M23 kubiyenza ho.

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’uko umwe mu basirikare b’iki gihugu bafashwe mpiri k’urugamba, hanyuma umwe ufite ipeti rya Kapiteni agasobanura uko binjiye muri iyi mirwano. Iri tangazo ryahise riza rihakana ko ingabo zabo ntaho zihuriye n’imirwano.

banner

Izi ngabo ziherereye muri aka gace ariko ntawe uzi aho ziri bwerekeze, kuko aka gace bitabakundira ko bakagumamo, kandi ejo cyangwa ejo bundi bashobora kuhasangwa n’izi nyeshyamba.

Yves Umuhoza

Rwanda Tribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment