
Umuvugo – Uwo Muntu Uhora Ubabaza by Mizero Lambert
Uwo muntu uhora ubabaza
Hari uhora amwifuza,
Uko umuriza
Hari uwifuza kumuhoza,
Aragukunda ukirengagiza
Kumubeshya bikamuriza,
Nta n’ukuri umubwiza
Icyo uzi ni ukumara ubwiza,
Mu buzima bwe uri ikiza
Ntakuziho ikiza,
Imana izabikubaza
Komeza uhogoze ihogoza.
Ubuvandimwe Bwacu
– Ni cyo gisigo cyacu
Source:Yegob