Umuvugo – Ishusho Ya Zahabu

by moses
0 comment

Umuvugo – Ishusho Ya Zahabu


Namaze imyaka mwirukaho,
Mbona ari mwiza bitavugwaho,
Mbura agatambwe ngo mugereho,
Mva mu birotwa mbona ibiriho.

Bombe iri mu ishusho ya zahabu,
Yari inturikanye ndi muto nyabu.

Mutima wange utajya unyumvira,
Karaga ibinga ufata n’inzira,
Tujye gushima Imana nzima,
Inkijije igini ntararisoma.

banner

Byinshi cyane ushamamarira,
Shishoza ubone kubyirukira,
Ni byo birinda amaso kurira.

Ndeka nisubirire imuhira,
Nkubwiye ukanga ndakureka,
Mwarimu mwiza ni ingaruka.

Ubuvandimwe Bwacu
– Ni cyo gisigo cyacu

Source: Wanditswe na Mizero Lambert

Source:Yegob

You may also like

Leave a Comment