Umusaza umaranye umwaka ubumuga yatewe n’inkoni za Gitifu n’Umu-DASSO arasaba ubutabera

by moses
0 comment

Umusaza w’imyaka 60 wo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, uvuga ko amaze umwaka afite ubumuga bwatewe n’inkoni yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’umukozi wa DASSO, avuga ko ubuyobozi bwakomeje kumurangarana none akaba atarahabwa ubutabera.

Nizeyimana Anicet utuye mu Mudugudu w’Umurambi mu Kagari Rugogwe, avuga ko nta kintu na kimwe abasha gukora kubera ubu bumuga yatewe n’inkoni yakubiswe n’abo bayobozi bamutegeye mu nzira ubwo yari avuye ku gasantere.

Izindi Nkuru

Agaruka kuri aka karengane yakorewe, yagize ati “Barandyamishije barankubita, ndavunagurika binamviramo ubumuga.”

Avuga ko iki kibazo yakomeje kukigeza mu buyobozi, ariko umwaka ukaba wihiritse atararenganurwa, ngo abamukubise bakamumugaza ngo babiryozwe.

Ati “Ndasaba kurenganurwa kuko maze umwaka ikibazo cyanjye nkikurikirana mu buyobozi ntigikemuke, nkaba nsaba kurenganurwa kigakemuka, abankubise bakabibazwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Mutabaruka Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy’uyu muturage kizwi ndetse ko kiri mu nzira zo gukemuka kuko cyagejejwe mu nkiko.

Ati “Ni ibintu bimaze igihe kinini, nari ntaragera muri uyu Murenge wa Ruhashya, ariko aho ikibazo cye kigeze yareze mu rukiko, baraburanye, yakwihangana agategereza imyanzuro y’urukiko.”

INKURU MU MASHUSHO

[embedded content]

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Inkuru ya: Radiotv10

You may also like

Leave a Comment