URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Umunyezamu wa AS Kigali FC, Kimenyi Yves, wagize imvune y’ukuguru ikomeye, yashimiye abari kumuba hafi mu burwayi bwe ndetse anatanga icyizere ko ari kumera neza.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, ni bwo Kimenyi Yves yashimiye abakunzi be bamugaragarije urukundo mu burwayi bwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.
Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023, avunika amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné).
Akimara kuvunika nyuma yo gukandagirwa na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto, yahise yihutanwa mu Bitaro bya Ruhengeri ariko ntiyahatinda kuko yoherejwe kubagirwa i Kigali.
Abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’amwe mu makipe Kimenyi yakiniye arimo APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports bamuhaye ubutumwa bumwifuriza gukira vuba.
Nyuma yo kubagwa yatangarije abamubaye hafi bose ko agiye gukira kandi akomeza kuzirikana uko inshuti n’abavandimwe bamugaragarije ko bamuhoza ku mutima.
Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya kugira ngo nshimire mbikuye ku mutima buri wese wampaye ubufasha mu minsi nari ndwaye, ndabashimiye cyane. Uruhare rwanyu n’umusanzu wanyu mu kumba hafi ni iby’agaciro kuri njye.”
“Ndabashimiye kunyongerera imbaraga by’umwihariko abanyoherereje ubutumwa. Sinakwibagirwa kandi Ibitaro by’Inkuru Nziza n’abaganga banjye bambaye hafi, Imana ibahe umugisha. Ikipe yanjye ya AS Kigali n’ubuyobozi bwayo na bo babaye hafi umuryango wanjye. Ubu ndi kumera neza ndetse ndagaruka vuba.”
Kimenyi yatangaje ibi nyuma y’uko we n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019, batanze integuza y’ubukwe bwabo igaragaza ko bazabukora ku wa 6 Mutarama 2024.

Inkuru ya: Ibyamamare