Umunyarwanda Ndimbati washakishwaga byamenyekanye ko yapfuye

by moses
0 comment

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Aloys Ndimbati washakishwaga kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye mu 1997.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na IRMCT kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, rivuga ko “uyu munsi byemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati.”

Izindi Nkuru

Uru rwego rwagarutse ku mateka ya Aloys Ndimbati, n’imikorere y’ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, rwagize ruti “Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwashoboye kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda ahagana mu mpera za Kamena 1997 mu gace k’Umurenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zayire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya UNHCR yatahanye impunzi ikagwa iKanombe.

RADIOTV10

Inkuru ya: Radiotv10

You may also like

Leave a Comment