URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Mizero Ncuti Gatwa umaze kubaka ibigwi muri sinema ku Isi, yagaragaje ko yatangiye kwiyumvamo kuryamana n’abahungu bagenzi ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, ariko agatinya kubibwira umubyeyi we [nyina] kugeza mu 2018 ubwo yari afite imyaka 26.
Uyu musore uvuka mu Rwanda we n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabaye igihe kinini mu Mujyi wa Edinburgh nyuma aza kuhava atangiye guca akenge ajya mu wa Glasgow aho yafatanyaga kwiga no gutunga umuryango we.
Yabwiye GQ Magazine ko kwimukira mu Mujyi wa Glasgow byatumye atangira kwisanzura ndetse bwa mbere aza kugaragaza ko abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ); kuko abatuye muri uyu mujyi babyumvaga.
Icyo gihe, Gatwa ngo yamanikaga impapuro zamamaza ku kabari ka The Polo Lounge, kamwe mu turi mu Mujyi wa Glasgow gahuriramo abo muri LGBTQ, agaragaza ko icyo gihe yakururwaga n’abasore bagenzi be.
Ati “Byari ibintu bitangaje kuva ku ishuri ryisumbuye aho kuba uri mu baryamana bahuje ibitsina, wabaga uri umwana w’umwirabura utagira umwisanzuraho, ukisanga ku ruhando rw’abaryamana bahuje ibitsina mu mujyi wa Glasgow. Ntabwo nzibagirwa ijoro ryanjye rya mbere nasohotse. Nari ndi mu baryamana bahuje ibitsina b’abera ndetse nk’umwirabura nakuruwe nabyo byimbitse.’’
Yavuze ko mu 2018 ubwo yari afite imyaka 26, Gatwa mbere y’uko ‘Sex Education’ yamuhinduriye ubuzima ijya hanze, ari bwo yatinyutse kubwira nyina ko aryamana n’abo bahuje ibitsina ariko akaba yari abimaranye igihe yaratinye kubivuga.
Avuga ko yatunguwe n’uko uyu mubyeyi we atamuteye amabuye ahubwo akamushyigikira.
Gatwa watunguwe n’ibi, ngo icyo gihe yaravuze ati “Iki ? Ihungabana ryose maranye iyi myaka yose. Nicyo gisubizo cyawe? Ntabwo bigiye gutuma dushwana kubera byo?’’
Mu mpera za Kanama uyu mwaka nibwo Gatwa yeruye ko aryamana n’abo bahuje igitsina, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ELLE, Ishami ryacyo mu Bwongereza.
Icyo gihe, yavuze ko yatangajwe no kubona Umunyarwandakazi muri Manchester Pride [Ukwezi kwahariwe ababarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore kwari kuri kwizihizwa mu Mujyi wa Machester.
Muri iki kiganiro na Elle, Gatwa ntabwo yererura neza ngo avuge atsimbaraye ko aryamana n’abo bahuje ibitsina gusa uburyo abivugamo ibinyamakuru byinshi byahise bitahura icyo yashakaga gusobanura.
Yakoze iki kiganiro nyuma yaho nabwo yari yagiranye ikindi na British Vogue, akaza no kwifotoza yambaye ubusa; ibintu byavugishije benshi ariko yabazwa ibijyanye n’ibyiyumviro ku mibonano mpuzabitsina akaryumaho.
Yabwiye GQ Magazine ko ntacyo atari yavuze ndetse ko abumva bari bumvise.
Ati “Nzi urujijo byateje, ariko ntekereza ko kugaragara mu bikorwa bijyanye n’ukwezi kwahariwe ababarizwa muri LGBTQ+ kwizihizwa muri Kamena buri mwaka, byari itangazo ryabyo.”
“Ntaje ku muntu runaka ngo mbivuge, nyine naravugaga nti ‘kabiri guteranyaho kabiri bingana na kane’. Ntabwo nagombaga kubisakuza. Mu by’ukuri nari nagaragaye nambaye ubusa buri buri.’’
Avuga ko kuba muri LGBTQ mu bihugu byo mu Bwami bw’u Bwongereza bitakiri ikizira ariko hakaba hakiri abantu bahangana no kubivuga ku mugaragaro.
Yibaza uko mu Rwanda bamufata
Gatwa avuga ko yasuye u Rwanda agasanga hakiri imbogamizi ku baryamana bahuje ibitsina nka we, agaragaza ko sosiyete muri rusange ishyira imbere umubano usanzwe w’abaryamana badahuje ibitsina n’imyumvire y’igihe kinini yazanywe n’ubukoloni bw’Ababiligi n’Abadage mu kinyejana cya 20 ijyanye n’amadini.
Agaragaza ko yabonye imbere muri bo ukutishyira bakizana ndetse no gutekereza ubuzima budashoboka.
Ati “Bakomeza guhagarara ku kuri batagenewe. Nifuza ko uyu muntu umunsi umwe yazaza umugoroba umwe mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe cyangwa mu kabari k’abaryamana bahuje ibitsina; bakishimira ubuzima bwe bwiza cyane.”
Gatwa wivuga nk’umwana w’Umunyarwanda wamamaye mu Burengerazuba bw’Isi, agaragaza ko afite urugamba rwo kurwana biturutse ku ngaruka kuba ari umutinganyi byagize ku muryango we, kuko yumva hari ideni rinini awurimo, akavuga ko byanze bikunze abanyarwanda hari byinshi bamuvuga bitewe no kuba yaragaragaje ibyiyumviro bye.
Ati “Baba bavuga bati ni umutinganyi! Yamanitse amaboko […] twese tuba dufite urwango rwatwiremyemo muri twe tuba duhangana narwo, ndi kugerageza kurunyuramo nifashisha kwivuza. Ariko, dufite kubaho ubuzima bwacu ndetse ugafata ibyemezo byiza ku buzima bwawe kandi byiza cyane kuri wowe.’’
Gatwa ataramenyekana nabwo yakunze kuvugisha benshi mu bo bakoranaga mu bigo bitandukanye mu Bwongereza.
Mu 2016 ubwo yakinaga umukino wiswe ‘A Midsummer Night’s Dream’ wanditswe na William Shakespeare icyo gihe wari wasubiwemo na Emma Rice, yasomye umusore mugenzi we bivugisha benshi.
Ncuti Gatwa yatowe n’Ikinyamakuru cya GQ Magazine nk’umugabo w’umwaka muri ‘GQ’s Men of the Year 2023 Awards’.
Ni ibihembo bizatangwa ku wa 16 Ugushyingo 2023.
Gatwa yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Avuka kuri Dr. Tharcisse Gatwa, umunyamakuru akaba n’umwanditsi ukomeye ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’iyobokamana ufite inkomoko i Karongi mu Burengerazuba bw’ u Rwanda.
Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye, yize ibijyanye no gukina filime muri kaminuza ya Royal Conservatoire of Scotland, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ryo gukina filime mu 2013.
Kuri ubu we n’umuryango we na nyina batuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa “Bob Servant”, mu 2015 akina mu yitwa “Stonemouth”, mu 2019 muri “Sex Education” yamwubakiye izina bikomeye na “Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans”.
Yagaragaye mu zindi zirimo “Doctor Who” ya BBC izajya hanze mu minsi iri imbere , “Tomb Raider” na ‘‘Barbie’’ y’Abanyamerika yamwinjije neza mu ruganda rwa sinema i Hollywood iri guca ibintu ku isi n’izindi.
Inkuru ya: Ibyamamare