Umunyamakuru Anita Pendo wahanuriwe ko agiye gukora ubukwe yababajwe bikomeye nuko byagiye kukarubanda

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana amakuru y’umukozi w’Imana wavugaga ko yahanuriye Anita Pendo gukora ubukwe, amumenyesha ko Imana yaciye imigozi yari ibuziritse.

banner

Nubwo Anita ahamya ko ategereje ko ubuhanuzi busohora gusa ngo yababajwe bikomeye no kuba bwarakwirakwijwe ku karubanda.

Mu minsi ishize ubwo Anita Pendo yajyaga gusenga, yahamagawe na Pasiteri amujyana ku gatuti amubwira ko amuhanuriye ubukwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Anita Pendo abajijwe kuri ubu buhanuzi aherutse guhanurirwa, yagize ati “Ndabutegereje, Imana igira gahunda zayo n’imikorere yayo. Ubundi muri kamere yayo iyo ivuze ibintu ibikora mu gihe yahisemo, ariko bisaba ko nawe uguma mu mahema yayo, kimwe n’uko iyo urangaye satani yagukoreraho ubufindo.”

Ku rundi ruhande ariko Anita Pendo avuga ko yababajwe n’uburyo ubuhanuzi yakorewe bwasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ntabwo nishimiye uburyo bashyize hanze amashusho y’amabanga y’Imana, narababaye cyane, abayashyizeho bakoze amakosa Imana ibabarire. Biriya ni ibintu Imana iba yavugiye mumateraniro ntabwo ari inkuru y’Isi yose.”

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment