URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Teta Diana umaze iminsi yitabira ibitaramo bitandukanye mu maserukiramuco akomeye muri Suède, yatunguranye asangiza abamukurikira amashusho ari kuririmba nyinshi mu ndirimbo zizwi mu Rwanda.
Uyu muhanzikazi uherutse kwitabira Iserukiramuco rya ‘Urkult’, amaze iminsi na none ari gutarama mu ryitwa Malmö Festival.
Igitaramo cya nyuma cya Teta Diana muri Malmö Festival giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, icyakora mu mashusho yasangije abamukurikira ari kuririmba nyinshi mu ndirimbo zizwi mu Rwanda.
Zimwe mu zo Teta Diana yaririmbye muri Malmö Festival harimo Dimba hasi, Ibare, Mpore n’izindi.
Uburyo uyu muhanzikazi aba aririmba afatanyije n’itsinda ry’abamufasha n’abacuranzi barimo n’abazungu biri mu byatunguranye.
Teta Diana yataramiraga muri Malmö Festival kuva ku wa 15 Kanama 2023 mu gihe byitezwe ko asoza ibitaramo bye kuri uyu wa 18 Kanama 2023.
Ni amashusho yakiranywe urugwiro ku mbuga nkoranyambaga cyane ko benshi bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo uyu muhanzikazi akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda.
Mu batanze ibitekerezo bagaragaza ko banyuzwe harimo Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021, Umunyamakuru Gloria Mukamabano na Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Miss Jolly Mutesi n’umusizi Junior Rumaga wemeye ko ahizwe.
REBA VIDEO
Inkuru ya: Ibyamamare