Umuhanzi Isacco yashyizwe mu byamamare bigize akanama nkemurampaka k’abazatoranya MISS na MISTER GABON FRANCE 2023 Iburayi

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Umuhanzi w’umunyarwanda, Murwanashyaka Isacc uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Isacco ni umwe mubyamamare bibarizwa ku mugabane w’iburayi watoranyijwe muguhitamo Nyampinga na Rudasumba bo muri Diaspora ya Gabon.

banner

Uyu muhanzi uri mubakunzwe cyane mujyana ya Rnb na Dancehall, yagiriwe icyizere ashyirwa mubagize akanama nkemurampaka k’abazatoranya Miss na Mister GABON FRANCE 2023 ku mugabane w’iburayi.

Isacco atuye mugihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, yashyizwe mu byamamare 10 bizahitamo umukobwa n’umuhungu bo muri Gabon bazahiga abandi mu bwiza, ubwenge muri Diaspora yab’abanya-Gabon batuye iburayi.

Umuhanzi Isacco

Mubantu 10 bazaba bagize aka kanama nkemurampaka ko guhitamoMiss na Mister GABON FRANCE 2023, harimo Abanyamakuru, abakinnyi ba filime, Miss Gabon France 2020, président comité miss mister RDC Diaspora international, mannequin international, Entrepreneurs, Avocats au bureau de Paris, Artiste.

Mu kiganiro IBYAMAMARE twagiranye na Isacco tukimara kumenya aya makuru twamubajije uko yiyumva nyuma yuko agiriwe icyizere, Isacco yavuzeko ari ishema kuri we ndetse no kumiziki nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ibirori byo gutoranya MISS na MISTER GABON FRANCE 2023, i umuhango ukomeye cyane witabirwa n’abantu bakomeye, haba harimo abacuruzi, ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’ibyamamare, kugirirwa icyizere nkaba umwe mubazahitamo uzatsinda n’ibyagaciro kuri njye ndetse no kumuziki nyarwanda.”

Guhitamo MISS na MISTER GABON FRANCE 2023 bizaba taliki 25 Ugishyingo 2023 muri salle ya CINÉMA yitwa *THÉÂTRE PAUL ELUARD , kwinjira ni 40 euros ,VIP 60 euros , DUO VIP 110 euros , ibirori bizatangira 16h birangire 23h.

REBA INDIRIMBO YA ISACCO
[embedded content]

Isacco ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bakunzwe cyane iburayi, uyu muhanzi akunzwe gutimirwa n’ibitangazamakuru by’iburayi kubera uburyo ibihangano bye bikunzwe, azwi mu ndirimbo zitandukanye harimo, Cheza, Urampagize, Uko ubikora nizindi.

Inyubako ibi birori bizaberamo

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment