URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Murwanashyaka Isaac umaze kwamamara ku mazina ya Isacco, ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi kumugabane w’iburayi.
Isacco ukunzwe cyane muri Diaspora avugako yishimira iterambere ry’umuziki w’abanyarwanda byumwihariko hanze y’u Rwanda.
Isacco atuye mugihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, akunze gutumirwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga bikorera iburayi ahamyako abanyamakuru benshi bagiye bahura nawe bishimiye umuziki we n’uwabandi bahanzi bo mu Rwanda yagiye abereka.

Umuhanzi The Ben nawe ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bakorera muzika yabo muri Amerika, kuri ubu inkuru irikuvugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ni igitaramo The Ben afite mugihugu cy’i Burundi.
The Ben utegerejwe na benshi i Bujumbura biteganyijwe ko azahagera ku wa 26 Nzeri 2023.
Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be kuri Eden Garden Resort ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu.
Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw).
Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.
Hari abashaka kwitambika Igitaramo cya The Ben i Burundi.
Hari amakuru avugako abantu bashaka kwitambika igitaramo cya The Ben batifuzako cyagenda neza, aya ni amakuru arikugarukwaho cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ndetse mubashyirwa mu majwi harimo abagize ikipe ifasha umuhanzi Bruce Melodie nawe uherutse gutaramira i Burundi, aho bivugwako badashako igitaramo cya The Ben cyakwitabirwa kubera ihangana riri hagati y’aba bahanzi.
Ikinyamakuru IBYAMAMARE, mukiganiro twagiranye na Isacco nk’umuhanzi w’inararibonye ndetse umaze kumenyerwa cyane mu bitaramo mpuzamahanga twifuje kumenya icyo uyu muhanzi abivugaho.
Mu kiganiro Isacco yagiranye n’IBYAMAMARE yavuzeko akunda abahanzi The Ben na Bruce Melodie ndetse bose yishimira iterambere bamaze kugeraho muri muzika.
Yagize ati “Mu bitangazamakuru maze iminsi mbona igisa n’ihangana hagati ya Ben na Melodie, ihangana niryiza mu muziki ariko iyo hajemo ibintu bisa n’ubugambanyi ntabwo aribyiza kuko hari icyo byangiriza, niba bivugwako hari abashaka kwitambika igitaramo cya Ben i Burundi urumvako batamwifuriza ibyiza.”
Isacco yakomeje avugako yifuriza umuhanzi The Ben kuzagira igitaramo cyiza
Yagize ati “The Ben ni umuhanzi umaze igihe mu muziki ndamwifuriza igitaramo cyiza kuko i Burundi ahatite abakunzi benshi kandi akeneye kubaha ibyishimo nk’umuhanzi uhagarariye abanyarwanda”
Umuhanzi w’umunyarwanda Isacco ukorera umuziki we mugihugu cy’Ubufaransa kumugabane w’iburayi ni umwe mubahanzi bari kwigaragaza cyane, uyu musore ufite indirimbo yise “Cheza” “Urampagije”na “On s’amuse” ni umwe mubafite abakunzi benshi kurubuga rwa facebook, Isacco akurikirwa n’abantu barenga (3M followers) akagira abakoze Llike bagera kuri (706k Likes) ndetse ni nawe muhanzi w’umunyarwanda ukurikirwa cyane kuri facebook nyuma ya The BEN, KANDA HANO UKURIKIRE ISACCO KURI FACEBOOK
REBA “ZUNGUZA” YA ISACCO
[embedded content]
Inkuru ya: Ibyamamare