URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido umaze iminsi mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Village Urugwiro bugaragaza ko uyu muhanzi yahuye na Perezida Kagame ariko nta byinshi buvuga ku byo baba baganiriye.
Umuhanzi Davido utegerejwe gutaramira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, yageze i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2023.
Igitaramo Davido yatumiwemo giteganyijwe gutangira saa munani n’igice ku wa 19 Kanama 2023.
Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi, mugenzi we wo muri Nigeria, Tiwa Savage, Umunya-Afurika y’Epfo Tayla na Bruce Melodie. Iki gitaramo kizaba ari icyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.
Kizaba gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2023 cyo gufungura iri serukiramuco, cyararirimbyemo Diamond, Intore Massamba n’umubyinnyi Sherri Silver, cyasigiye ibyishimo ibihumbi by’abacyitabiriye bari banarimo Perezida Paul Kagame.
Kugeza ubu amatike y’igitaramo cya Davido na Tiwa Savage i Kigali yashize ku isoko.
Mu 2014 ubwo Davido yazaga gutaramira bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cyo Kwibohora ku nshuro ya 20, yahuriye na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege ndetse baranasuhuzanya.

Inkuru ya: Ibyamamare