Ubufaransa bwataye muri Yombi undi muntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

by moses
0 comment

Ubutabera bw’Ubufaransa bwataye muri Yombi Pierre Kayondo wari umwe mu bagize inteko inshinga amategeko,akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu Kaondo Pierre wanabaye Perefe wa Perefegitura ya Kibuye mu  Ukwakira mu 2021 nibwo Ubutabera bw’i Paris bwatangiye kumukoraho iperereza.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP avuga ko Pierre Kayondo yatawe muri yombi muri iki cyumweru dusoje.

Ikirego cye cyatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Collectif des parties civiles du Rwanda (CPCR).

banner

Umuyobozi wawo, Alain Gauthier, yatangaje ko Pierre Kayondo yari umunyamigabane muri Radio Télévision des Mille Collines, RTLM, ndetse yafatwaga nk’umuntu w’imena mu ishyaka rya MRND ryari rifite urubyiruko rw’Interahamwe rwakoze Jenoside.

Ku rutonde rw’abantu 1136 bari abanyamigabane muri RTLM, Kayondo ni umwe muri bo. Akaba ari  ku mwanya wa 365.

CPCR isobanura ko hari ubuhamya bugaragaza uko Kayondo yagize uruhare muri Jenoside, mu bwicanyi bwakorewe i Gitarama ku matariki ya 20 Mata.

Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Alain Gauthier n’umugore we, Dafroza babwiye AFP ko “banenejwe no kuba ikirego cyabo cyaratumye hatangira iperereza ndetse abakora mu rwego rw’ubutabera bakagaragaza ubushake.”

Uyu Kayondo akurikiranyweho kuba yaragize uruhare ku bwicanyi bwakorewe abatutsi mu karere ka Ruhango no muri Tambwe, mucyahoze cyitwa Gitarama.

Uwineza Adeline

Rwanda tribune

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment