Seny Chriss, umuhanzi w’umunyarwanda ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Mozambique yakoranye indirimbo n’ibyamamare Classic Nova(VIDEO)

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Abahanzi bakomoka mu Rwanda bakomeje kwigaragaza cyane mu muziki berekana ko u Rwanda rufite abahanga muby’umuziki, Senyange Christophe ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Seny Chriss, akomeje guvugisha benshi muri Mozambique kubera ubuhanga bwe mu kuririmba n’ibihangano biryoheye amatwi.

Seny Chriss ubu niwe muhanzi uri kugarukwaho cyane kubera indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare muri Mozambique Clasic Nova bise “Te Quero Cuida”.

Seny Chris yakoranye na @ClassicNova ibyamamare muri Mozambique

Mukiganiro Seny Chris yagiranye n’IBYAMAMARE TV, yavuzeko umuziki Nyarwanda akomeje kuwumenyekanisha mu mahanga kandi akeneye inkunga y’abanyarwanda kugirango nabo bamushyigikire kuko abanya-Mozambique bo bamaze kubona ubuhanga bwe mu miririmbire.

Yaba ku ma televiziyo, ama Radio iyo ukurikiranye ibiganiro byabo ubonako, Seny Chris amaze kuba umuhanzi w’icyamamare muri Mozambique.

Senyange Christophe ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Seny Chriss, akomeje guvugisha benshi muri Mozambique

Uyu muhanzi avugako muntego afite mu muziki we ari ukwamamaza umuziki Nyarwanda ukamenyekana cyane mubihugu bikoresha ururimi rw’igi-Portugal kandi abonako intego ze yatangiye kuzigeraho.

Reba indirimbo “Te Quero cuidar” Seny Chris yakoranye na @ClassicNova ibyamamare muri Mozambique
[embedded content]

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment