Salongo uzwi nk’umupfumu yasezeraniye murusengero abantu baratungurwa(Amafoto)

by moses
0 comment

Salongo yambika impeta umugore we murusengero

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Rurangirwa Wilson benshi uzwi nka Salongo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, yasezeranye n’umugore we.

Ni ibirori byabereye muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ni ubukwe bwatunguye benshi batiyumvishaga uko umugabo uvuga ko ari umupfumu agiye gusezerana imbere y’Imana asize imigenzo ye akoresha mu bupfumu.

Ni ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 2 Nzeri 2023 asaba umugore we Muzirankoni Joseline bamaranye imyaka isaga 11 babana ndetse bafitanye abana babiri.

Muri ubu bukwe bwa Salongo hagaragaye ibyamamare batandukanye barimo Eric Senderi waririmbiye abageni, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka “Ndimbati” muri Sinema Nyarwanda, Pasiteri Niyonzima Claude, n’abandi.

Abatumiwe bari bateguriwe ibyo kunywa by’amoko yose

Salongo benshi bazi ko ari umupfumu, mbere yo kwakira abitabiriye ubukwe bwe yabanje kujya mu gikari aho yise “inzu y’i Bwami” asa nk’ukora imihango idasanzwe, abona kuza kwakira abantu bari bitabiriye ubukwe bwe.

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment