
Mu Rwanda inzego z’ubutegetsi mu mujyi wa Kigali zatangiye kwimura abaturage bo mu karere ka Gisozi aho imvura nyinshi iheruka kugwa igahitana abaturage batatu. Ubuyobozi bwatanze iminsi ibiri yo kurangiza iki gikorwa. Buratinya ko abahatuye bakwibasirwa n’ibiza nkuko byagenze mu kwezi kwa gatanu mu burengerazuba bw’igihugu.
Bamwe mu baturage bavuga ko kwirinda ibiza n’imiturire idashyira ubuzima bwabo mu kaga ariko itabatera igihombo ari kimwe mu bitoroheye inzego z’ubutegetsi n’abaturage mu Rwanda muri iki gihe.
Assumpta kaboyi arakomeza.
Inkuru ya: VOA