Ruhango: Yacoce nyina wabo kugeza ashizemo umwuka

by moses
0 comment
Umugabo wo mu Karere ka Ruhango witwa Kubwimana  Théophile w’Imyaka 54 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyina wabo amutemaguye umubiri wose.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Ntongwe, bwabwiye UMUSEKE ko Kubwimana yatemye mu mutwe nyina wabo witwa Hitimana Anastasie, abonye atapfuye aramucoca kugeza ashizemo mu mwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyakabungo ahagana saa kumi nimwe z’Umugoroba.
Gitifu Nahayo avuga ko ibi bikimara kuba, Inzego z’Umutekano zahise zifata Kubwimana Théophile ushinjwa kwica nyina wabo, zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye ku Murenge wa Ntongwe.
Gusa  Nahayo avuga ko icyo yajijije uyu mubyeyi kitaramenyekana kugeza izi saha.
Yagize ati “Ntabwo turamenya icyo yamujijije.”
Umurambo wa Hitimana Anastasie wajyanywe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Akarere ka Ruhango mu ibara ry’umutuku
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/ Ruhango

Source:Umuseke

You may also like

Leave a Comment