RDC:Abayobozi ba sosiyete sivile muri Congo bagaragaje ko bashyigikiye umutwe witwaje intwaro muri Nyiragongo

by moses
0 comment

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru ivuga umutwe witwaje intwaro washinzwe na leta ya Repubulika ya demokarasi ya  Congo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bafatanije n’umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi wa sosiyete sivile Kambere Nzilambe Placie  ushyigikiye ishingwa ry’uyu mutwe witwaje intwaro wiyise Ihuriro ry’ingabo zikunda igihugu cya Congo (UFPC) yatangaje ko abanyarwanda bateye igihugu cyabo ko bakwiye gusubira iyo baturutse, avuga ibi agira ngo yunge mu ijwi ry’abategetsi ba Congo bakunda kubeshya amahanga ko M23 ari Abanyarwanda.

Kambere Nziramba umuyobozi wa Sosiyete sivile muri Nyiragongo

Uyu muyobozi yavuze ibi mu gihe sosiyete sivile zakunze guhakana ko zidakoreshwa na leta ya Kongo mu gushinga imitwe igamije guhohotera abaturage bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda bitirirwa kuba Abanyarwanda.

banner

Nyuma yuko uyu muyobozi ashyigikiye ishingwa ry’uyu mutwe bamwe mubaturage ba Kongo batangiye kumwamagana ,banamusabira gukurikiranwa n’inkiko kubera igikorwa kibi kigayitse cyo gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikomeza kubuza abaturage ba Congo, umutekano no gushyira abana mu gisirikare ndetse n’urubyiruko aho gushakirwa icyo rukora rukajya kuba inkozi z’amaraso bibumbiye mubacashuro bashinzwe na leta biswe Wazalendo.

Uyu mutwe uvutse na none nyuma yuko leta zunze ubumwe z’Amerika zisoye urutonde ruvuga ko leta y’u Rwanda ikoresha abana mu gisirikare rushingiye ku makuru yibihuha atangwa naba bayobozi ba sosiyete sivile muri kongo bakayatanga birengagije ukuri kubyo bakora kuko no mu mafoto yagaragaye yabagize uwo mutwe hagaragaramo amasura y’abana.

Mucunguzi Obed

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment