RDC: Umutwe wa M23 Wigaruriye Agace ka Kisheshe muri Rutshuru

by moses
0 comment

Inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira agace ka Kishishe iri mu teritware ya Rutshuru mu sheferi ya Bwito.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yongeye kubura muri ako gace yahuje ingabo za leta, FARDC zifatanije n’imitwe y’insoresore z’abaturage biswe ‘wazalendu’ na M23 kuva mu masaha ya mu gitondo.

Abenshi mu bari bahatuye bahunze nk’uko byemezwa n’abaturage. aka gace ni kamwe mu tugize grupema ya Bambo muri sheferi ya Bwito. Ni agace kari mu birometero mirongo itanu na bine gusa uvuye Kiwanja no muri santere ya Rutshuru ku biro by’iyo teritware.

Kurikira inkuru irambuye tugezwaho n’umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera ukorera i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Inkuru ya: VOA

You may also like

Leave a Comment