RDC: Impanuka y’Imodoka Yahitanye 7 Ikomeretsa 40

by moses
0 comment

Abantu barindwi bapfuye abandi barenga 40 bakomerekera mu mpanuka y’i modoka yabereye muri Sange muri teritware ya Uvira intara ya Kivu y’epfo. Ubuyobozi bwa polisi mu kibaya cya Rusizi buvuga ko umuvuduko ukabije wa shoferi ari wo ntandaro y’iyi mpanuka.

Imodoka yakoze impanuka yari iyo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abaririmbyi bari bavuye mu muhana wa Mushegereza muri grupema ya Remera.

Barimo berekeza Uvira, ahitwa Kasenga mu giterane. Bageze Sange Kanango bakora impanuka yahitanye abantu abandi benshi barakomereka.

Urebye amashusho y’iyo fuso yamenaguritse, igwa hejuru y’abantu abandi imizigo ibajungunya mu muhanda.

Umva inkuru irambuye hano hepfo mw’ijwi ry’umunyamakuru Vedaste Ngabo uri Uvira

Inkuru ya: VOA

You may also like

Leave a Comment