RDC: Bamwe mu Biyamamaza Barakoresha Invugo Zihembera Urwango n’Amacakubiri

by moses
0 comment

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, mu gihe hasigaye iminsi itatu kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ab’iinteko ishinga amategeko bitangire, ubutumwa buhembera inzagano, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bukomeje gukwirakwiza mu burasirazuba bw’icyo gihugu cyitagura amatora tariki 20/12/2023.

Amafoto y’abakandida ku mwanya w’abadepite ku rwego rw’igihugu n’uw’intara yatangiye kugaragara hirya no hino mu burasirazuba bwa Kongo. Ahandi hateraniye abashyigikiya abakandida banyuranye batanga impano zigamije gushishikariza abaturage gutora abo bamamaza.

Zimwe mu mpano zitangwa harimo intebe zo mu nsengero, ibitenge, n’amafaranga.

Gusa, hari bamwe mu bayoboke b’abakandida basebya abanda, abakoresha amagambo y’ivangura rishingiye ku moko bagaragaza ko ari bo benegihugu. Umunyamakuru Vedaste Ngabo yateguye inkuru irambuye kuri iyi ngingo ushobora kumwumva hano hepfo.

Inkuru ya: VOA

You may also like

Leave a Comment