Rayon Sports yabonye rutahizamu mushya

by moses
0 comment

@media (max-width: 1200px) { }body .ns-buttons.ns-inline .ns-button-icon { width: 100%; }

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Gnamien Mohaye Yvan uje gukinira Rayon Sports, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu

Mbere y’uko hatangira shampiyona 2023-2024, ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka ibisubizo mu gice cy’ubusatirizi.

Muri uko gushaka ibisubizo, iyi kipe y’i Nyanza yatangaje ko yakiriye Gnamien Mohaye Yvan w’imyaka 20 ukomoka muri Côte d’Ivoire.

banner

Ni umusore wakiniye amakipe y’iwabo arimo Olympic Football Club D’Abobo n’izindi.

Uyu rutahizamu, aje yiyongera kuri Charles Baale, Joackiam Ojera, Youssef Rharb n’abandi bakina mu busatirizi.

Rayon Sports iratangira shampiyona isura Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium Saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

Source:Umuseke

You may also like

Leave a Comment