Police FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Police FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wa mbere w’umunsi wa 10 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.

banner

Gorilla FC yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo Gatera Moussa na Irakoze Darcy bahawe amakarita y’umutuku mu mukino uheruka. Si ibyo gusa kuko iyi kipe iri mu bihe bibi yahuraga n’inziza yari imaze imikino ine idatsindwa.

Ni umukino watangiye ugenda gake cyane, ibyatumaga umukino utaryoha. Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 20, ku mupira Bigirimana Abed yahawe neza ariko ateye ishoti uca hanze gato y’izamu.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ari nako wiharirwa na Police FC cyane. Ku munota wa 33, Mugisha Didier yazamukanye umupira neza atsinda igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.

Muri iyi minota Police FC yasatiraga cyane, ku munota wa 38 Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y’izamu, Bigirimana arazamuka akina n’umutwe umunyezamu Matumele Arnold awukuzamo akaguru.

Ku mumota wa nyuma w’igice cya mbere, Hakizimana Muhadjiri yakorewe ikosa umusifuzi atanga ’coup franc’. Uyu mukinnyi yahise ayitera ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu. Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Police FC yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri, Shami Carnot yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mugenzi Bienvenu ari wenyine arigarama atsinda igitego cya mbere ku munota wa 55.

Mu minota 70, Gorilla FC yasatiriye cyane ishaka kwishyura igitego ariko imipira myinshi yateraga mu izamu ikajya hanze. Iyi kipe yakomeje gukora impinduka Nsengiyumva Mustafa na Bobo Camara binjira mu kibuga.

Ku munota wa 73, Camara yazamukanye umupira acenga abi nyuma ba Police FC Iradukunda Simeon atera ishoti ari wenyine umupira ujya hanze y’izamu.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye kubona ’coup franc’ Rutanga Eric ayitera neza ariko umupira umunyezamu Matumele awukuzamo amaguru.

Mu minota ya nyuma uyu munyezamu, yongeye gukuramo igitego ku mupira Ismaila Moro yateye arongera awukuramo.

Umukino warangiye Police FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 yuzuza umukino wa gatanu idatsindwa.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 19, mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda.

Uko indi mikino y’umunsi wa cumi iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023 saa 15:00

Marines FC vs Amagaju FC

Rayon Sports vs Mukura

Muhazi United vs APR FC

Musanze FC vs Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023 saa 15:00

Etoile de L’Est vs Gasogi United

AS Kigali vs Sunrise FC

Etincelles FC vs Bugesera FC

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment