Perezida wa Rayon yahishuye ko hari aba-Rayons batamwifuriza ibyiza

by moses
0 comment

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Ltd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko kuva yaba umuyobozi w’iyi kipe, hari bamwe mu biyita abakunzi ba yo batigeze bamwifuriza icyiza kugeza magingo aya.

Imyaka itatu igiye gushira, Ltd Capt Uwayezu Jean Fidèle atorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Ubwo yari agitorerwa izi nshingano, benshi mu bakunzi ba yo bakomeje kumushidikanyaho, ahanini bavuga ko batari basanzwe bamuzi nk’umukunzi wa yo.

Ibi byatumye, bamwe bakomeza gukora ibisa nko kumurwanya, ariko nyamara amaze kwegukana ibikombe bitatu kuri manda ye. Yegukanye igikombe cy’Amahoro n’icya Super Coupe atsinze APR FC.

banner

Rayon Sports Women Football Club yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu aganira na Radio10 mu kiganiro “Urukiko rw’Imikino”, Perezida wa Rayon Sports, yahishuye ko hari abiyita aba-Rayons bamurwanyije kuva yayibera umuyobozi.

Ati “Kuva naza ndabizi hari abantu badashaka ko nteza imbere Rayon Sports, hari bamwe badashaka ko dutwara igikombe… Reka ngaruke rero kuri uyu mukino. Ni byo koko narabibonye ko hari abantu bari mu biganiro na Al Hilal Benghazi ngo dutsindwe.”

Uyu muyobozi yavuze ibi, nyuma y’uko humvikanye amakuru avuga ko hari bamwe mu bigeze kuyobora Rayon Sports, bashatse gucura umugambi wo kuzatuma iyi kipe isezererwa na Al Hilal SC yo muri Libya nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Perezida wa Rayon Sports, Ltd Capt Uwayezu Jean Fidèle yahishuye ko hari abiyita aba-Rayons batayifuriza ibyiza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

– Advertisement –

Source:Umuseke

You may also like

Leave a Comment