Perezida Wa Njyanama Ya Ngoma Yahagaritswe Mu Mirimo

by moses
0 comment

Yisangize abandi

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yahagaritse by’agateganyo Mutembe Tom, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Uyu yari aherutse gufungwa akekwaho ruswa.

Abagize iyi Komite Nyobozi y’Akarere basabye ko haba hashyizwe umusimbura.

Uyu mwanzuro wavuye mu byemezo by’Inama  idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma.

banner

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Mutembe Tom,aherutse gufatirwa mu cyuho afata ruswa nk’uko Ubugenzacyaha bwabitangaje mu mezi yashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye Kigali Today  ko impamvu yahagaritswe by’agateganyo ari ukugira ngo imirimo y’Akarere ikomeze.

Ati “Ni byo guhagarikwa by’agatenganyo ni ukugira ngo imirimo yAkarere ikomeze, tuzafata umwe mu bakozi ntabwo tuzazana uwo ku ruhande, nafungurwa azasubira mu nshingano ze.”

Ku wa 14 Ukwakira 2023 nibwo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center), nibyo RIB yatangaje ko yabafashwe bakira ruswa ya miliyoni Frw 5 kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

Icyo gihe RIB yatangaje ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

By Taarifa

You may also like

Leave a Comment