Perezida Tshisekedi mu ijambo rye, yatangaje ko ikibuza amahoro Congo, ari amabuye y’agaciro ifite

by moses
0 comment

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,  Félix Antoine Tshisekedi, mu ijambo yagejeje ku banye- Congo rijyanye n’ibyo yakoze muri Manda y’imyaka 5 amaze k’Ubutegetsi, yavuze ku bintu bitandunye ariko ashimangira ko igituma igihugu cyabo kitagira amahoro n’umutekano ari uko gifite amabuye y’agaciro.

Perezida Tshisekedi yatangaje ibi aho yavugaga ku ntambara idashira ihora mu Burasirazuba bwa Congo, maze  yemeza ko  imvano yayo ko ari uko  igihugu cyabo gitunze ubutunzi bw’amabuye y’Agaciro.

Aho yagize ati: “Izi ntambara mubona zidashira biva ku kuba igihugu cyacu gitunze amabuye y’Agaciro.”

Uyu mukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokaradi ya Congo kandi  yatunze urutoki MONUSCO imaze imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga ko yaje kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo ariko ko kuva yaza,  aho kugirango intambara ishire ahubwo yiyongeye ndetse n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro nayo ikaba myinshi kuruta iyari ihari MONUSCO itaraza.

banner

Avuga ko MONUSCO  ntacyo yabamariye,  ko ahubwo yirirwa yicukurira ayo mabuye y’agaciro ikijyanira ikabesha ko iri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo .

Aha  uyu mukuru w’igihugu cya Congo yashishikarije abanye- Congo ko  bo ubwobo bagomba  kwishakira umutekano badategereje ubufasha ahandi

Yakomeje agira ati  “ Igihe kirageze  ko abanye-Congo twenyine  twishakira umutekano.”

Perezida Tshisekedi kandi yagarutse k’uburezi,  avuga ko bwo yabuteje imbere, aho yavuze ko uburezi yashizeho gahunda y’uburezi  bw’ibanze ku buntu, bukaba bwaratumye hagaruka abana barenga miliyoni 5, mu gihe aba bari baramaze guta ishuri kubera ubushobozi buke  abandi kubera uburara.

Yashimangiye ko: “Uburezi ku buntu bwongereye umubare w’abanyeshuri uva kuri miliyoni 16 kugera kuri miliyoni 25.”

Muri uwo umuhango w’ijambo rya Nyakubahwa Félix Tshisekedi, yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023,  wari witabiriwe n’abantu benshi.

Uwineza Adeline

Rwandatribune.Com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment