Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

by moses
0 comment

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 99 barimo abo ku rwego rwo hejuru, barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, ko Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwa mu kiruhuko ku Bapolisi barimo abakuru.

Izindi Nkuru

CG Gasana Emmanuel Gasana uri mu bashyize mu kiruhuko, yamaze imyaka icyenda ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuko yatangiye izi nshingano mu kwezi k’Ukwakira 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, aho yavuye ahita ajya kuyobora Intara y’Amajyepfo, ubu akaba ayobora iy’Iburasirazuba.

Uretse CG Gasana Emmanuel, abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo CP Emmanuel Butera wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Polisi cy’amahugurwa.

CG Emmanuel Gasana yigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
CP Emmanuel Butera na we yashyize mu kiruhuko
ACP Damas Gatare we yigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Inkuru ya: Radiotv10

You may also like

Leave a Comment