
Nyiragitariro wamamaye ku izina rya Esiteri muri Seburikoko yatangaje ikintu gituma adasaza vuba kandi afite muruna we ugaragara nk’ukuze cyane.
Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyiragitariro wamamaye cyane ku izina rya Esiteri akoresha muri filime ya Seburikoko ubwo yari mu kiganiro ku Isibo Tv yatangaje ko impamvu ituma adasaza vuba ari ukubera ko ahora yishimye mbese adakozwa iby’imijinya.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko afite murumuna we ugaragara nk’ukuze cyane kandi ari we muto kuri we kubera ko uyu murumuna we ahora arakaye, Nyiragitariro yemeza ko guseka no guhorana ibyishimo aribyo bituma adasaza vuba nk’uko yabyemeje ubwo yari ku Isibo Tv.
Source:Yegob