Nyinawumuntu Utoza Ikipe y’u Rwanda y’Abagore Yahagaritswe

by moses
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,Ferwafa, ryahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru, Grace Nyinawumuntu.

Arazira imvugo yakoresheje nyuma yuko ikipe atoza itsinzwe na Ghana ibitego 7-0. Nyuma y’umukino wo guhatanira tike yo kuzakina igikombe cy’isi wabaye kuwa gatatu, Nyinawumuntu yavuze ko yatsinzwe n’ikipe ikinisha abakinyi bameze nk’abagabo.

Avuga ko abakinyi atoza batewe ubwoba n’igihagararo cy’abakinyi ba Ghana avuga ko bateye nk’abagabo, byabaviriyemo guhuzagurika mu mukino no kugira igihunga.

Itangazo Ferwafa yahaye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ryemeje ko Nyinawumuntu yabaye ahagaritswe igihe kitazwi kubera gukoresha imvuga bita idahitswe avuga ku mukino wahuje u Rwanda na Ghana.

Ferwafa ivuga ko iyo mvuga itandukanye n’amahame n’indangagaciro z’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Inkuru ya: VOA

You may also like

Leave a Comment