Nigeria: Imfungwa ibimbi  4000 zarekuwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza

by moses
0 comment

Mu rwego rwo kurwanya ubucucike muri gereza ya Nigeria harekuwe imfungwa zirenga  ibihumbi bine muri ikigihugu nk’uko byatangajwe na minisitiri w’imbere mu gihugu,Olubinmi Tunji Ojo.

Izi mfungwa zarekuwe kuwa 19 Ugushyingo 2023,abarekuwe baziraga kubura ubwishyu bw’amande babaga baraciwe.

Ibi yabivuze ku munsi w’ejo aho yari yasuye gereza ya  kuje hafi ya Abuja nkuko yabinyujije kurubuga rwe rwe rwa X aho yavuze ko harekuwe imfungwa 4,068 bari barafunzwe bazira kutabona ubwishyu bw’amande bari baraciwe.

Ibi Kandi bikozwe nyuma yuko byari biri mu ntego ya perezida wa Nigeria, Bola Ahmed tunubu

banner

Aho yaraherutse kuvuga ko ingamba atari ugufunga abantu gusa ahubwo ko hagomba kwinjizwa imikorere mishya mu magereza.

Nkuko umuryango w’Abibumbye ubigaragaza, ugaragaza ko mu gihugu cya Nigeria gufunga abantu bari hejuru ya 140% ,kibafunze byagateganyo mu rwego rwo gutegereza iburaneshwa ryemeza gufungwa imyaka runaka , akaba  kimwe mu mpamvu ituma habaho ubucucike muri gereza mu gihugu cya Nigeria.

Niyonkuru Florentine

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment