Nabo duhuje ibibazo: Umuvugizi wa M23 avuga kubyo kwihuza na Twirwaneho y’Abanyamulenge

by moses
0 comment

Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa ARC/M23 mubya politiki, yagize icyo avuga ku biheruka gutangazwa na Antonio Guterres Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Imbere y’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi mu mpera z’icyumweru gishize, Antonio Guterres yagarutse ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC  yibanda ku ntambara imaze igihe ihanganishije umutwe wa M23 na Kinshasa .

Agaruka ku kibazo cya M23,Antonio Guterres, yavuze ko hari impungenge z’uko muri iyi minsi umutwe wa M23 uri mu mishikirano n’undi mutwe uzwi nka “Twirwaneho” y’Abanyamulenge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe.

Umunyamabanga mukuru wa ONU,yakomeje avugako ikigamijwe, ari uko iyi mitwe yombi isanzwe idacana uwaka n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ishaka gushyira hamwe kugirango itangize ibindi bitero muri Kivu y’Amajyepfo.

banner

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com , Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa ARC/ M23 mubyapolitiki, yagize icyo abivugaho ndetse agaragaza ko  ibibazo Abanyamulenge bari guhura nabyo   muri Kivu y’Amajyepfo, bahuye neza niby’ Abanye congo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru .

Kanda kuri iyo Link ya Video iri hasi, wumve uko Canisius Munyarugero abisobanura mu magambo arambuye:

[embedded content]

Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment