Mu Rwanda Hateguwe igitaramo cyo kubandwa no guterekera cyatumiwemo ababyifuza bose

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima gishingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, cyizaba tariki 11 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

banner

Mu Rwanda ntibisanzwe ko umuco wo kubandwa no guterekera utumirwamo abandi bantu batandukanye ndetse bigatangazwa ku mugaragaro kuko mu bihe byo hambere byakorwaga habwiwe abantu bo mu miryango y’abagomba kubandwa.

Umuyobozi w’iki Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima gishingiye ku muco Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza gusigasira uyu muco wo kubandwa no guterekera kuko wari usanzwe ho mu bihe byo hambere hataraduka amadini ya Gikirisitu.

Rutangarwamaboko avuga ko muri iki gitaramo bazabandwa nk’uko mbere babandwaga.

Ati “ Ati iki kigo gitangira ni ukureba gahunda y’ubushakashatsi bushingiye ku bikorwa muri iki gitaramo harimo igikorwa cyo kubandwa ariko harimo n’ubushakashatsi, hagendewe uko byakorwaga nuko byahoze mu mateka yo hambere tukanareba niba bihuza n’ibyakorwaga mu gihe cyo hambere, hanyuma byahura tukareba icyo twigiramo muri uwo muhango ndetse tukanareba indangagaciro zirimo”.

Rutangarwaboko avuga ko uyu muhango wo kubandwa bazaba babandwa Imana y’i Rwanda bisobanuye ko abanyarwanda bomatanyijwe niyo Mana.

Rutangarwamaboko avuga ko mu muco nyarwanda uyu muhango wari ingenzi ugenda ukendera bitewe n’amadini yagiye aza mu Rwanda akagenda ahindura byinshi mu muco.

Ati “Amadini aje yagerageje guhindura umuco wacu kuko kubandwa nibyo bise kubatizwa, naho gusubizaho babihindura gukomezwa niyo mpamvu tutazatwarwa n’umuco w’amahanga ngo twibagirwe ibyacu”.

Rutangarwamaboko avuga ko yateguye iki gitaramo agamije gukomeza gusigasira uyu muco wo kubandwa ukaba n’umwanya mwiza wo gusobanurira abazakitabira uburyo byakorwaga mu gihe cyo hambere n’icyo byari bimaze mu muco nyarwanda.

Yanavuze ko ntawe uhejwe muri icyo gitaramo ko uwo ariwe wese yakitabira ariko akabanza kuvunyisha agashyirwa ku rutonde rw’abazabandwa ku munsi nyiri zina.

Ati “Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima gishingiye ku muco gikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi kizakomeza gukora ubushakashatsi kuyindi mico yo hambere isa nk’irimo ikendera kubera iterambere n’amadini”.

Prof Gamariel Mbonimana, umwe mu basaza bagize inteko izirikana akaba n’umunyamateka

Inteko y’umuco ntacyo yigeze itangaza kuri iki gitaramo niba byemewe ko uyu muhango ukorwa ku mugaragaro mu gihe mu bihe byo hambere wasaga nukorwa mu bwiru kuko wakorwaga nijoro kandi ugakorwa n’umuryango ndetse ugatumiramo abantu bake b’inshuti za hafi y’umuryango.

Kigali Today yegereye Prof Gamariel Mbonimana, umwe mu basaza bagize inteko izirikana akaba n’umunyamateka yagize icyo avuga kuri iki gitaramo giteganywa gukorwa cyo kubandwa.

Prof Mbonimana avuga ko umuhango wo kubandwa wari ushingiye ku myemerere y’igihe cya kera kandi atari umuco abanyarwanda bari bihariye kuko byakorwaga no mu bindi bihugu.

Ati “ Umuhango wo kubandwa nawanditseho ubwo narimo ndangiza Kaminuza, mu bushakashatsi nakoze nasanze ibindi bihugu duturanye birimo u Burundi, Uganda, Gongo, Tanzaniya nabo babandwa bakanaterekera, kuba arero avuga ko arimo agarura umuco nyarwanda sibyo kuko umuco ukubiyemo byinsh”.

Prof Mbonimana avuga ko uburyo kubandwa byakorwaga hambere bidashoboka muri iki gihe kuko hari imigenzo ubu itashoboka irimo kwambara ubusa ku barimo kubandwa.

Ikindi Prof Mbonimana avuga nuko mu bihe bya none kubandwa nta nyungu abibonamo kuko ubu hahindutse ibintu byinshi uko iterambere rigenda rizana ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Mu muco hari ibigenda bihinduka uko imyaka igenda itambuka, ariko nanone ubu mu Rwanda kubandwa ntacyo byamarira abanyarwanda kuko abenshi bafite indi myizerere bamaze kwemera kandi itagize icyo ihungabanya mu mibereho yabo”.

Prof Mbonimana asanga ubundi umuco ukwiye kujyana n’igihe ndetse hakanarebwa icyo umumarira abakiri bato cyane cyane urubyiruko.

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment