Mu Kivu hagiye gutangira ubwato bukora nka Hotel y’inyenyeri Eshanu(Amafoto)

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Ibikorwa by’Ubwato ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka hoteli y’inyenyeri eshanu byatangiye mu buryo bw’igerageza ndetse byitezwe ko izafungurwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2023.

banner

Ubu bwato biteganyijwe ko buzakorera mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi. Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 13, restaurants, akabari, ubwogero n’ibindi.

Mu byumba harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe.

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kivu Queen Uburanga, Pascale Keza, yabwiye The New Times ko ku wa 13 Ugushyingo 2023, ari bwo hazatangazwa ibijyanye n’ibiciro ku bifuza gufata ibyumba byo kujya kuruhukiramo n’abakeneye izindi serivisi.

Keza yavuze ko bishoboka ko ubu bwato buzatangira imirimo yo kwakira abakiliya mu buryo bweruye mu Ukuboza 2023.

Ati “Tugiye kugera kuri Noheli kandi tugomba kuba dufite abashaka kuza.”

Ikigo Mantis kizagenzura ubu bwato, gisanzwe gifite hoteli mu Rwanda mu Karere ka Rusizi na yo yo ku rwego rwo hejuru, yitwa Mantis Kivu Marina Bay, ifite ibyumba 79 birimo kimwe gishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment