Mu kibaya cya Rusizi, hongeye koherezwa izindi Ngabo z’u Burundi zirenga 300

by moses
0 comment

Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara ari nyinshi  mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi, muri Kivu y’Amajyepfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko izo Ngabo ziri hagati ya 300 na 400, zagaragaye zambaye  imyenda y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ibendera ry’icyo gihugu.

Isoko yacu dukesha ay’amakuru ivuga ko izo ngabo zarimo zerekeza ahitwa Kamanyola, k’umupaka ugabanya igihugu cy’u Rwanda na Congo , muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu Kibaya cya Rusizi, hakomeje kuvugwa ziriya Ngabo z’u Burundi, kuko no munsi yashyize baheruka kuvuga ko zoherejwe mu bice bya Nyangezi, i Djwi, Ngomo na Kamanyola

banner

Aha mu Kibaya cya Rusizi hakaba hakomeje kuba inzira igisirikare cy’u Burundi kinyuramo aho bahita boherezwa gufatikanya na Wazalendo, FDLR na Nyatura kurwanya M23.

Mu minsi yashize, hari zimwe mu Ngabo z’u Burundi ziheruka gufatirwa k’urugamba mu nkengero za Kitchanga,  bikaba byarahise byangiriza isura y’igihugu cy’u Burundi, kuko ibyari bisanzwe bizwi  ni uko ziriya ngabo zoherejwe muri DRC mu rwego rw’umuryango wa EAC, mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano, ariko ziza kugaragara mu bikorwa binyuranye n’ibyo umuryango wa EAC uteganya.

Uwineza Adeline

Rwandatribune.com

 

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment