URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah , yishimiye indirimbo umuhanzi Chris Eazy yakoranye na Shafi.Ni indirimbo ikomeje kwigarurira imitima y’abakunda umuziki by’umwihariko urubyiruko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yavuze ko n’ubwo ngo hari amagambo ari mu ndirimbo atabasha kumva ariko ngo iyi ndirimbo ni nziza ku buryo byatumye ayiha umwanya akayireba bityo aboneraho no gusaba gushyigikira abahanzi.
Yagize ati“BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe 👇🏿”
Ubusanzwe iyi ndirimbo ni uy’umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Shaffy .Gusa mu rwego rwo kurushaho kuyigeza kure yifashishije Chris Eazy umaze kuba ikimenyabose.
Bana yiganjemo ubutumwa bw’umusore uba uri gutereta umukobwa arimo kumubwira ko amukunde cyane.kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1.3 mu gihe kitaragera ku kwezi.
Minisitiri Abdallah , ni umwe mu bayobozi bakunda gushyigikira urubyiruko by’umwihariko ku bahanzi aho usanga akurikiranira hafi ibihangano byabo.
Inkuru ya: Ibyamamare