Macron yahuye n’umwami wa Jordanie Abdullah ll Bin AL Hussein

by moses
0 comment

Kuri uyu wa gatatu, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yiteguye guhura n’umwami wa Jordanie  Abdullah mu gace ka  Amman, ikiganiro byitezwe kigomba kwibanda kubyo uyu mwami ashinjwa byo gutera inkunga Hamas

Uru ruzinduko rwe ruje mu gihe rimwe mu mashami y’umuryango w’abibumbye ryamwihanangirije ko akwiye guhagarika ubufasha atanga ku bitero bikorwa mu gace ka Gaza.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron uruzinduko yagiriye muri Jordanie ruje rukurikiye uruzinduko yagiriye muri Israel , uru ruzinduko rukaba ari u rwa kabiri agiriye   m’uburasirazuba bwo hagati.

Nyuma yo guhura na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Perezida wa Palesitine Mahmoud Abbas ku wa kabiri, Macron yageze muri Yorodani, aho ahura n’umwami Abdullah II Bin AL Hussein.

banner

Umubano w’ubufaransa na jordanie si uwa none kuko mu mwaka wa 2017 umwami Abdullah II Bin ALI Hussein wa Jordanie yasuye igihugu cy’u Bufaransa mu gihe  Emmanuel  Macron  yatorwaga akaba ariwe mukuru w’igihugu mu bihugu by’abarabu wakiriwe na Macron.

Akenshi na kenshi ingendo zihuza abakuru b’ibi bihugu byombi ni ukuganira kubibazo byerekeranye n’amakimbirane ari hagati yabo,gutsura umubano n’ubutwererane ndetse no kuganira ku bibazo bigaragara  by’ibihugu by’inshuti zabo kugirango babishakire ibisubizo bya  politike.

Jordanie na Israel bisanzwe ari inshuti bishingiye ku miryango ihuza ibihugu by’Abarabu bihuriramo, muri iki gihe hakaba hari intambara ihanganishije Palestine na Israel, aho Israel ivuga ko  iri kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Hamas,iyi ikaba yaba ingingo nyamukuru ishobora kwibandwaho mu biganiro bya Macron  n’umwami wa Jordanie.

Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment