M23 yongeye kwamagana Ibi Bombe biri guterwa mu baturage I Kibumba

by moses
0 comment

Mu butumwa bugufi yanyujije k’urukuta rwe rwa X, umuvugizi w’inyeshyamba za M23 Maj Will Ngoma yatangaje ko ARC/M23 yamaganye igikorwa cya Kinyamaswa kiri gukorwa n’ingabo z’igihugu cya Congo (FARDC) hamwe n’abo bafatanije, batera ibi Bombe mu gace karimo abaturage ka Kibumba n’ahandi.

Muri ubu butumwa  uyu muvugizi avuga ko ibi bi Bombe byatewe buhumyi mu duce twa Kibumba, Kanyamahoro na Buhumba.

Uyu muvugizi akomeza avuga ko biyemeje kurengera abaturage kandi ko batazicara ngo barebere igihe cyose abaturage bazaba bari guhohoterwa.

Ibi bibaye nyuma y’ibi Bombe bikomeye byatewe ejo kuri Trois Antenne bikanateerwa mu kigo cy’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF zibarizwa muri iki gihugu bikarangira bihitanye umusirikare umwe abandi bagakomereka bikomeye.

banner

Umuhoza Yves

Rwanda Tribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment