Korea ya Ruguru ishobora kugaba ibitero kuri Korea y’Epfo

by moses
0 comment

Mu kwezi gushize, umukuru w’ihuriro ry’abakuru b’igisirikare cya Korea y’Epfo yavuze ko Pyongyang yaba ifite imigambi yo gutera Korea y’Epfo, ko hari ibyemezo by’uko ishobora kugaba  ibitero bisa  n’ibyo umutwe w’iterabwoba wa  Hamas wagabye ku gihugu cya Israel.

Kuva Hamas yagaba  ibitero by’Ubugome muri Israel mu minsi yashize,  abanyapolitike ba Korea y’Epfo hamwe n’abashinzwe umutekano, babigereranije n’ibyo Pyongyang umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru ishobora gukorera Korea y’Epfo.

Yu Sung- Yeop, umushakashatsi ku kigo 21st Century Military Studies Insitutu, avuga ko Korea ya Ruguru isanzwe imenyereye cyane gukora ibitero by’intambara bisa na biriya Hamas yakoze, yemeza ko Korea ya Ruguru iramutse igabye icyo gitero kuri Korea y’Epfo ko ( Umurwa mukuru wa Kera y’Epfo ) wagira ingorane.

Umutwe w’iterabwoba wa Hamas warashe ibisasu 5000 muri Israel mu masaha agera kuri atanu, ariko ngo  Imizinga ya Pyongyang yo ishobora  kurekura ibisasu bigera 16000 ku isaha imwe.

banner

Muri iki cyumweru ubwo umukuru w’Igihugu cya Korea y’Epfo Yoon Suk – Yeol yakiraga Minisitiri w’umutekano wa Amerika, bavuze ko kugirango birinde ibyo bitero by’abagizi ba nabi ko bisaba kuba  maso ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwa na  Korea ya Ruguru, harimo n’ibitero bitunguranye bisa  n’ibya Hamas

Uwineza Adeline

Rwandatribune.Com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment