Kivu y’Amajyepfo: Rurageretse hagati ya Twirwaneho y’Abanyamulenge na Mai Mai birozebishambuke

by moses
0 comment

Umutwe ugizwe n’Abanye congo b’Abanyamulenge, ukomeje guhangana  bikomeye n’umutwe wa Mai Mai Biroze bishambuke ufatanyije n’undi uzwi nka Mai Mai Yakutumba .

Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune.com  herereye mu gace k’imisozo miremire ya Minembwe, avuga ko guhera  ku isaha ya sakumi n’imwe za mu gitondo(5h00) cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, imirwano yarimo ivuza ubuhuha hagati y’umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Col Makanika  ahanganye n’umutwe wa Birozebishambuke  ufatanyije  na Mai Mai Yakutumba .

Aya makuru , akomeza avuga ko Mai Mai Birozebishambuke ku bufatanye na Mai Mai yakutumba, aribo batangije iyi mirwano, ubwo bagabaga igitero ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho mu gace ka Kiziba  i Minembwe ndetse imirwano ikaba igikomeje kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

IPEREREZA : IBYA COL MICHEL RUKUNDA SI SHYASHYA. YOHEREJWE MU MUTWE WA 'DUTABARE' NA KAGAME, SI MURI GUMINO. – ABARYANKUNA
Co Michel Rukunda alias Makanika Umuyobozi w’Ingabo za Twirwaneho y’Abanyamulenge

Mai Mai Birozebishambuke na Mai Mai yakutumba, ni imitwe igizwe n’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abafurero,Abanyindu,Ababembe n’abandi , basanzwe banga urunuka bagenzi babo b’Ababanye congo  b’Abanyamulenge.

banner

Aba ,bakunze kwibasira Abanyamulenge, bavuga ko atari Abanya congo, ahubwo ko ari Abanyamahanga bakomoka mu Rwanda , bityo ko bakwiye kuva ku butaka bwa Congo bagasubira iwabo mu Rwanda.

Ibi ariko , ntabwo Abanyamulenge babikozwa, kuko nabo bavuga ko ubutaka batuyeho muri DRC, ari gakondo yabo bamazeho imyaka irenga 150 ,ubu bakaba barashinze umutwe wa Twirwaneho  ,umaze igihe uhangana n’iyo mitwe ya Mai Mai itandukanye ishaka kubavutsa uburengenzira bwabo  .

Discour à la nation du General William AMURI YAKUTUMBA - YouTube
Gen William Yakutumba umuyobozi wa Mai Mai Yakutumba ishaka kumaraho Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Si ubwambere iyi mirwano ibaho, kuko hashize igihe kirerekere uyu mutwe w’Abanyamulenge uhanganye  bikomeye n’iyi mitwe ya Mai Mai mu mirwano ya hato na hato ibahanganisha mu bihe bitandukanye .

Abanyamulenge , bashinja iyi mitwe kubicira abantu, gusahura imitungo yabo n’ibindi bikorwa by’urugomo ndetse bakanenga Ubutegetsi bwa Kinshasa kuba ntacyo bukora ngo bubarengere ,byatumye bamwe muribo bahungira mu bigugu byo mukarere k’ibiyaga bigari n’ahandi.

Claude HATEGEKIMANA

Rwandatribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment