URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Mvukiyehe Juvénal uherutse gutandukana na Kiyovu Sports akagura ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri akayihindurira izina ikitwa Addax- FC, yatangaje ko yifuza kuzahura n’Urucaca cyangwa Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro mu rwego rwo kwerekana ko iyi kipe izanye imbaraga zikomeye muri ruhago.
Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma y’umukino wa mbere w’Icyiciro cya Kabiri ikipe ye yanganyijemo na Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu ubusa ku busa.
Mvukiyehe yavuze ko gutangira ikipe ye inganya atari bibi kuko hari abakinnyi itari ifite kubera ibibazo by’imbyangombwa.
Ati “Turanganyije ntabwo ari bibi kuko ntabwo twari dufite abakinnyi bacu bose kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Twafashe ikipe mu gihe kitageze mu minsi 10, guhindura izina, gushyira abakinnyi mu mikorere yacu nicyo cyatugoye.”
Yakomeje avuga ko ari umuntu ukunda guhangana, bityo mu Gikombe cy’Amahoro yifuza kuzahura na Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports kugira ngo yerekane ko ikipe ye izanye imbaraga zikomeye muri ruhago y’u Rwanda.
Ati “Ntabwo menyereye kudahangana. Mu Gikombe cy’Amahoro nzatanga akazi kandi bizaba muri Mutarama twaraguze abakinnyi bakomeye. Icyampa nkazahura na Kiyovu cyangwa Rayon Sports nibwo muzabona ko Addax tuzanye imbaraga zikomeye mu mupira w’amaguru.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ku ishusho ngari y’iyi kipe muri rusange.
Ati “Nta gitutu dufite, turashaka gukora ibintu byacu dutuje, tukagira irerero rikomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye. Hari abakinnyi twaguze muzababona barimo uwo twavanye muri Kenya yari muri ba rutahizamu beza muri icyo gihugu ndetse n’abandi barimo Abarundi ndetse n’Abanye-Congo.”
Mvukiyehe yavuze ko yatunguwe no gusanga Icyiciro cya Kabiri gikomeye, bityo agasanga Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA rikwiye kongera umubare w’abanyamahanga bakagirwa batandatu nko mu cya mbere.
Ati “Ni ikibazo tuzagerageza kubivuga kugira ngo bongere umubare w’abanyamahanga kuko icyiciro cya kabiri ni shampiyona ikomeye nanjye natunguwe.”
Mvukiyehe Juvénal yabaye Umuyobozi wa Kiyovu Sports kuva mu 2020, aho muri uyu mwaka ubwumvikane bwabuze ashyirwa ku ruhande, ajya kugura ikipe ye bwite yahoze ari Rugende FC ubu isigaye yitwa Addax-FC.
Uyu mugabo ukunda ihangana avuga ko intego ze ari ukuzamura iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere akaba ariyo mpamvu ari gukora iyo bwabaga ayishoramo amafaranga menshi.

Inkuru ya: Ibyamamare