Isacco, The Ben na Meddy abahanzi batanga icyizere cyejo hazaza heza mubanyarwanda bakorera umuziki mu mahanga

by moses
0 comment

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]

Umuziki w’u Rwanda ukomeje gutera intambwe, abahanzi bo mu Rwanda ntibacyumvikana mu Rwanda gusa, umuziki warenze imbibi ugera n’imahanga.

banner

Mu bahanzi bo mu Rwanda bakorera umuziki wabo mu mahanga ubonako aribo bashyiramo imbaraga nyinshi mugukundisha umuziki wabo abanyamahanga, The Ben, Meddy na Isacco ni bamwe mubahanzi bigaragaza cyane ndetse akenshi usanga bahataniye ibihembo mpuzamahanga bitangirwa hanze y’u Rwanda.

Mu myaka itatu ishize mugihe cyikurikiranya, The Ben na Meddy ni bamwe mubahanzi bashyizwe kurutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bikomeye bya All Africa Muzik Magazine (AFRIMMA) bitangirwa muri Amerika, byumwihariko uyu mwaka Meddy niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo bya AFRIMMA 2023.

All Africa Muzik Magazine ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 10, biteganyijwe kubera mu mujyi wa Texas tariki 17 Nzeri 2023.

Abategura ibi bihembo bavuga ko biri mu rwego rwo gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye, bigize uruganda rwa muzika.

Meddy ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male East Africa’ cyangwa Umuhanzi w’Umugabo Mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ahatanye nabarimo Diamond Platnumz, Mbosso na Harmonize bo muri Tanzania, Lij Michael ukomoka muri Ethiopia, Nyashinski na Bien-Aimé Baraza wahoze muri Sauti Sol bo muri Kenya, Eddy Kenzo wo muri Uganda, na Single Dee ukomoka muri Sudani y’Epfo.

Isacco Yegukanye igihembo cya Prix d’Excellence de La Diaspora Africaine 2023

Isacco umuhanzi ukiri muto umaze guhatanira ibihembo mpuzamahanga kandi akabyegukana.

Murwanashaka Isacc uzwi mu muziki nka Isacco, akorera umuziki we ku mugabane w’iburayi, atuye mu mujyi wa Paris mugihugu cy’Ubufaransa.

Isacco aherutse kwegukana igihembo cya Prix d’Excellence de La Diaspora Africaine (Prida) yatanzwe ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, byahawe abanyamuziki n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa iburayi, Afite ibindi bihembo nka MEILLEUR ARTISTE AFRICAIN 2017 na MEILLEUR ARTISTE MASCULIN 2016.

Isacco ni umwe mubahanzi batanga icyizere cyejo hazaza heza mu muziki w’u Rwanda, niwe muhanzi rukumbi mubo mu Rwanda, ukunze gutumirwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bikorera iburayi bakaganira kubikorwa bye b’umuziki.

Gukundwa cyane n’ibitangazamakuru by’iburayi byatumye agira abakunzi benshi aho nko kurubuga rwa facebook ye akurikirwa n’abarenga miliyoni 3 bakoze follows n’abarenga ibihumbi 700 bakoze Like (Kanda hano urebe isacco kuri facebook)

Isacco n’ababyinnyi be bishimira igihembo yegukanye
Isacco ni umwe mubahanzi batumirwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga

Inkuru ya: Ibyamamare

You may also like

Leave a Comment