URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Umuhanzi munjyana ya Rnb na Dancehall, Murwanashyaka Isacc uzwi ku mazi y’ubuhanzi nka @isacco.fr ntiyemeranya n’abantu bagikomeje guashaka kugereranya ibikorwa bya’umuziki bya Bruce Melodie n’iby’abahanzi Meddy na The Ben.
@isacco.fr umuhanzi w’umunyarwanda uri mubagezweho Iburayi atuye mugihugu cy”Ubufaransa mu mujyi wa Paris.
Mu kiganiro yagiranye n’ibyamamare tv, twamubajije uko abona abashyira ihangana hagati ya Bruce Melodie, The Ben na Meddy.

@isacco.fr yavuzeko ihangana mu muziki riba rikenewe ariko nanone ahamyako hari ibyo abantu badakwiye kugereranya.
Isacco ati “Gufata Ben na Meddy ukabahanganisha na Bruce Melodie ni ikosa rikomeye, kuko baramurenze cyane, batangiye umuziki bagira igikundiro mubanyarwanda Melodie icyo gihe yari acyishakisha, Melodie amahirwe yagize nuko baje kugenda bakagabanya umuvudo bakoreragaho ariko kugeza n’uyu munsi, yaba Meddy cyangwa The Ben barakunzwe cyane kumurusha abakunzi, bafite abakunzi bamwe bakera bakundaga umuntu batazi isura ye bumva ijwi gusa, bafite abakunzi batari abagurano”
Isacco yakomeje avugako Bruce Melodie nawe ari umuhanzi mwiza yaba mu miririmbire kuko nawe akora indirimbo zikaba nziza zigakundwa ariko nawe ubwe arabizi ko The Ben na Meddy atazigera agira ibigwi nk’ibyabo mu muziki.
Isacco ni umuhanzi umaze kuba icyamamare ku mugabane w’iburayi by’umwihariko muri Diaspora y’abanyafurika, uyu muhanzi atumirwa n’ibitangazamukuru bikomeye kubera ukuntu aryoshya imyidagaduro yaho.
REBA INDIRIMBO YA ISACCO
[embedded content]
Isacco afite ibihembo bikomeye yegukanye iburayi birimo nka MEILLEUR ARTISTE 2023, MEILLEUR ARTISTE AFRICAIN 2017 na MEILLEUR ARTISTE MASCULIN 2016.
Inkuru ya: Ibyamamare