Mu gihugu cya Colombia umucamanza yishyize mu byago bikomeye nyuma y’amashusho yagaragaye arimo kubyinana n’umugabo wambaye ubusa hejuru mu nzu y’urukiko.
Vivian Polanía yafashwe amashusho yicaye ku ntebe, aseka, ubwo uyu mugabo yamubyiniraga hejuru bari mu rukiko rw’ubutabera i Cúcuta, mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Bogota, muri Colombia.
Ibi byateje impaka bituma abanyamategeko n’abandi bayobozi ba Leta bamamagana uyu mugore kuko bavugaga ko inkiko “zidashobora guhinduka amazu yo kubyiniramo ikimansuro.”
Source:Yegob