Ingabo z’u Burundi ziyamye M23 ziyishinja ubushotoranyi

by moses
0 comment

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zasohoye itangazo ryiyama umutwe w’inyeshyamba wa M23 ziwushinja  kubiyenzaho kandi zivuga ko kitazakomeza kubyihanganira.

Muri iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane kuwa 9 Ugushyingo 2023, bagize bati: “Hashize igihe imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba irwanira muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano ikomeje guhutaza abaturage bo muri ibi bice byinshi byomuri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.”

Bakomeje bavuga ko kandi izo ntambara  zibangamiye ibikorwa by’ingabo z’Akarere ka Afrika y’Iburasizuba EACRF

Aho batanze urugero bati “ Kuwa  21 Nzeri 2023, imodoka z’abasirikare ba Barundi bari mu ngabo za EACRF, zari zijyanye ibiryo by’abasirikare, bari i Mweso na Kitshanga, M23 yanze ko zitambuka,  ahari abo barwanyi babo. Ibi kandi byongeye gukorwa kuwa 30  Ukwakira 2023, twasabye ibiro bya EAC gukurikirana icyo kibazo ariko byarangiye kidakemutse.”

banner

“Turabamenyesheje ko ibyo igisirikare cy’u Burundi tudashobora kubyihanganira na gato.”

Ingabo z’uBurundiziri mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’amajyaruguru, zisohoye iri tangazo nyuma y’uko ziri gushinjwa  gufatikanya na FDLR na Wazalendo, mu rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za  M23,  aho ndetse haheruka no gufatwa abasirikare benshi b’A Barundi bafashwe mpiri n’inyeshyamba za M23.

Iri tangazo ryashizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cya leta y’u Burundi, Bwana Colonel Biyereke Floribert

Uwineza Adeline

Rwandatribune.Com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment