Imirwano Mu Bitaro Bya Nyarugenge

by moses
0 comment

Yisangize abandi

Amashusho yashyize kuri X na RadioTV10  arerekana imirwano hagati y’umugabo bivugwa ko yari agiye kureba umugore we wabyaye abazwe, ariko umusikirite amubera ibamba.

Byaje kuvamo gufatana mu mashati, abandi barwaza baza gushungera.

Amajwi yumvikana muri iyo video ni ay’abarwaza bamagana uwo musekirite bavuga ko ari guhohotera uwo mugabo wari uje gusura umugore we wibarutse.

Uwo murwaza yaganiriye na bagenzi bacu ababwira ko yari agiye kureba umugore we wari umaze amasaha ane abyaye ariko ashonje ntacyo arashyira mu nda.

banner

Birumvikana ko hari icyo yari amugemuriye.

Ikindi ni uko hari n’abandi barwaza bangiwe kuhinjira kubera ko kuhinjira bisaba kubanza gutanga ‘akantu.’

Babwiye bagenzi bacu ko banenga imitangirwe ya serivisi muri biriya bitaro bya Nyarugenge cyane cyane bakanenga abasekirite b’aho kuko ngo nta murwaza upfa kwinjira uko abonye adatanze ako kantu.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabwiye RadioTV 10 ko iby’uko bitanga serivisi mbi ari ibinyoma kandi ko bagiye gukurikirana iby’iyo mirwano hagati y’umugabo wari uje kuramira umugore we wabyaye n’umusekirite.

By Taarifa

You may also like

Leave a Comment