URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania y’Abatarengeje imyaka 15 yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-1 iyisezerera mu mikino ya CECAFA U-15.
U Rwanda rwasezerewe rudatsinze umukino kuko ni uwa mbere rwawutsinzwe na Zanzibar ibitego 3-0.
Umukino w’u Rwanda na Tanzania wabaye ku wa Gatatu, tariki 8 Ugushyingo 2023 kuri FUFA Technical Center iherereye i Njeru muri Uganda.
Wari umukino wa kabiri wo mu Itsinda B, aho uwa mbere u Rwanda rwawutsinzwe na Zanzibar ibitego 3-0.
Mbere yo gutangira uyu mukino, habanje gufatwa umunota wo kwibuka uwahoze ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA), Darius Ngoye, witabye Imana ku wa Kabiri, tariki 7 Ugushyingo 2023.
Muri rusange, uyu mukino watangiye utuje, amakipe yombi yigana, byatumaga afungana cyane. Uko iminota yazamukaga, Tanzania yagiye yinjira mu mukino itangira kwiharira umupira cyane.
Iyi kipe yakomeje guhanahana neza mu gihe u Rwanda rwakinaga imipira miremire, ubona rwizeye igitego ku mipira y’imiterekano.
Ku munota wa 35, Tanzania yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso, uhindurwa imbere y’izamu habura uwukuraho, usanga Peter Arbogasti ahagaze wenyine atsinda igitego cya mbere.
U Rwanda rwatangiye gusatira rushaka kwishyura igitego ariko abakinnyi b’inyuma ba Tanzania bakabyitwaramo neza. Ku munota wa 40, Ishimwe Claude yacomekewe umupira neza, agiye gutsinda igitego, umusifuzi avuga ko yaraririye.
Iyi kipe yongeye guhusha igitego ku mupira wavuye kuri ‘coup franc’ bakinnye n’umutwe, uca hanze gato y’izamu rya Tanzania. Igice cya Mbere cyarangiye Tanzania yatsinze u Rwanda igitego 1-0.
Iyi kipe yakomerejeho no mu gice cya kabiri kuko ku munota wa 48, Peter Arbogasti yongeye gutera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya kabiri.
U Rwanda rwakomeje kurushwa bigaragara ari na ko Tanzania yahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego. Iyi kipe yacungiraga ku mipira y’imiterakano ariko myinshi yateraga umunyezamu wa Tanzania yayifataga neza cyane.
U Rwanda rwakomeje gusatira, ku munota wa 89, rubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Niyongabo Patrick ku mupira wavuye muri koruneri abakinnyi ba Tanzania bananirwa gukiza izamu.
Mu minota itanu y’inyongera, Feisal Juma yahawe ikarita y’umutuku, umukino urangira Tanzania itsinze u Rwanda ibitego 2-1.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Zanzibar yanyagiye Somalia ibitego 4-0.
U Rwanda rwamaze gusezererwa, ruzasubira mu kibuga tariki 11 Ugushyingo 2023 rukina na Somalia mu mukino wa nyuma w’amatsinda.
Inkuru ya: Ibyamamare