Igihe kiregereje kugirango kinshasa ubwayo yisabire M23 ibiganiro: Beltrand Bisimwa

by moses
0 comment

Umutwe wa ARC/M23, watangaje  ko, igihe kiri bugufi ,kugirango Guverinoma ya Repubulika ya Demorakasi ya Congo  ubwayo ariyo yisabira  ibiganiro bya politiki.

Ni ibyatangajwe na Beltrand Bisimwa Perezida wa ARC, M23 kuwa 31 Ukwakira 2023,  abinyujije k’urubuga rwe rwa X kuwa 31 Ukwakira 2023 .

Yagize ati:” Kinshasa ikomeje kwigamba ivuga ko nta biganiro izagirana na M23 bigamije gukemura amakimbirane mu Burasirazuba kandi ayo mahitamo turayubaha rwose, gusa,  igihe kiregereje ubwo Kinshasa ubwayo ariyo izasaba ibyo biganiro.”

Beltrand Bisimwa atangaje ibi, hashize iminsi mike Guverinoma ya DRC m  , yongeye   gutangaza ko nta biganiro bya politiki iteze kugirana n’umutwe wa M23 ,mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika muri teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru ,hagati ya M23 n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ,FDLR na Wazalendo.

banner

Claude HATEGEKIMANA

Rwandatribune.com

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment