URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 – Email :[email protected]
Hoteli Igitego yahaye Kiyovu Sports integuza y’iminsi 10 yo kuyishyura 153,694,006 Frw ya serivisi yayihaye mu gihe cy’umwaka.
Tariki 24 Nzeri 2023 ni bwo ubuyobozi bw’iyi hoteli bwandikiye ubwa Kiyovu Sports by’umwihariko Mvukiyehe Juvénal washyize umukono ku masezerano, bumwibutsa ko umwaka ushize atarishyura ideni.
Iyi baruwa ivuga ko mu ngingo ya cyenda y’amasezerano impande zombi zagiranye tariki 15 Kanama 2022, havuga ko mu gihe ukwezi kuzajya gushira iyi kipe itishyuye hazajya hiyongeraho 10% buri cyumweru.
Bityo iyi hoteli ikaba yahaye Kiyovu Sports integuza y’iminsi 10 yo kuyishyura 153,694,006 Frw bitaba ibyo hakazifashishwa izindi nzego.
Ibi kandi byaje nyuma y’uko Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yanzuye ko Kiyovu Sports Company Ltd ihagarikwa by’agateganyo, Umuryango ugasubirana imicungire n’ibikorwa bya siporo byari biyobowe na Mvukiyehe Juvénal.
Ni umwanzuro wafashwe tariki 26 Nzeri 2023 aho Komite Nyobozi y’Umuryango Kiyovu Sports ishinja Mvukiyehe wayoboraga Kiyovu Sports Company Ltd amakosa menshi ashingiye ku gucunga nabi amafaranga n’imikoreshereze yayo, bityo ibihano biremereye iyi kipe yahabwaga bikishyurwa n’Umuryango wa Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports ikomeje kwishyuzwa amafaranga menshi cyane mu gihe gito kuko ay’iyi hoteli aje yiyongera kuri 80,900,000 Frw iyi kipe iherutse kwishyura abakinnyi yagiye yirukana mu buryo budakurikije amategeko.
Inkuru ya: Ibyamamare