Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

by moses
0 comment

CG (Rtd) Emmanue Gasana wigeze guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri ubwo yayoboraga Intara y’Amajyepfo, yongeye guhagarikwa kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Iburasirazuba. Hatangajwe icyatumye ahagarikwa.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rivuga ko “CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Izindi Nkuru

CG (Rtd) wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba anaherutse gusezererwa muri Polisi, yanigeze guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 25 Gicurasi 2020, Gasana Emmanuel yari yahagarikiwe rimwe na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe na bwo byavugwaga ko bari bahagaritswe “kubera ibyo bagombaga kubazwa bakurikiranyweho” kimwe nk’uko byatangajwe kuri iyi nshuro ubwo hahagarikwaga Emmanuel Gasana.

RADIOTV10

Inkuru ya: Radiotv10

You may also like

Leave a Comment