FARDC na Wazalendo bubatse urukuta rukomeye i luhonga rwo gukumira M23

by moses
0 comment

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abo bafatanyije aribo FDLR, FARDC, Wagner , Ingabo z’uBurundi na Wazalendo, zashyinze ibirindiro bibikomeye I Luhonga, muri Terirwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruru, mu rwego rwo gukumira inyeshyamba za M23 kwinjira mu mujyi wa Sake.

Agace ka Luhonga kari mu bilometero 7 ujya mu mujyi wa Sake, mu gihe kugeza ubu inyeshyamba za  M23 zo zikambitse mu birometero 8 uvuye muri uyu mujyi wa Sake.

Uyu mujyi wa Sake uri mu birometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma usanzwe ariwo murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza ngo ingabo z’umuryango w’Abibumbye  Monusco zamenyesheje  ziriya Ngabo za DRC  n’abambari bazo ko zahita zibatabara mu gihe M23 yabagabaho  ibitero muri Luhonga.

banner

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yatangaje ko hari ibibunda binini  byanshinzwe na FARDC muri Luhonga kugirango  bikumire M23 ntifate umujyi wa Sake,  ko kandi ngo mu gihe Luhonga yajya mu maboko ya M23, ingabo ziri muri Sake  zahita zikuramo.

Biravugwa kandi ko uriya mutwe wa M23 ukomeje gukora ibikorwa by’iterambere, kuko  batangiye gusana i Mihanda yari yarangiritse muri Kitshanga no mu nkengero zayo ndetse ko bamaze no gushinga ubuyobozi bushya muri ako gace.

Umutwe wa M23 kuva k’umunsi w’ejo kuwa 19 ugushyingo 2023, baragenzura uduce dukaze turi impande ya Luhonga turimo Kalenga n’agace  ka Localite ya King.

Adeline Uwineza

Rwandatribune.Com

 

Source:Rwandatribune

You may also like

Leave a Comment